Uwitonze Sonia Rolland n’umugabo we Jalil Lespert bizihije imyaka irindwi bamaze barushinze, ni umunsi wagaragaje ko urukundo rw’aba bombi rushibuka kandi rwiyongera buri munsi.
Ku Cyumweru tariki ya 27 Ugushyingo 2016, Sonia Rolland n’umugabo we Jalil Lespert bakoze ibirori byo kwishimira imyaka irindwi bamaze babaye umwe. Aba bakinnyi bombi bamamaye muri sinema y’u Bufaransa bashyize kuri Instagram ifoto igaragaza ko banezerewe kurusha indi minsi bamaze babana.
Ikinyamakuru Pure People cyatangaje ko Sonia Rolland n’umugabo we bahora bajya imbere mu rukundo ndetse ko umunsi ku wundi umubano wabo ugenda urushaho kuba mwiza.
Sonia Rolland na Jalil Lespert bafitanye umwana w’umukobwa witwa Kahina wavutse mu Ugushyingo 2010 gusa uyu mugore wabaye Nyampinga w’u Bufaransa asanzwe afite undi mukobwa witwa Tess w’imyaka icyenda yabyaranye na ChrisÂtophe RocanÂcourt mu mwaka wa 2007.
Kuva mu mwaka wa 2009 ari nabwo Sonia Rolland na Jalil Lespert bahuye bwa mbere kugeza ubu bahora mu byishimo bidashira ndetse babigaragariza rubanda binyuze kuri Instagram zabo bombi.
Sonia Rolland akunze gushyira umugabo we ku mbuga nkoranyambaga akamwandikaho amagambo agaragaza ko amwishimiye kurusha ibintu byose bibaho, umugabo na we amusubiza mu mvugo zumvikanisha urukundo rudasanzwe bafitanye.
Mu minsi ishize kuwa 3 Kamena 2016 bakoze ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 ya Jalil Lespert , basangiriye muri restaurant yitwa L’Oiseau mu Mujyi wa Paris, bari batumiye inshuti zabo zirimo Laura Smet wamenyekanye muri filime ‘Yves Saint Laurent’ yayobowe n’umugabo wa Sonia.
Yagiranye ikiganiro na Journal Du Dimanche avuga ko ‘abamwoherereza ibitutsi bamuziza ubusa kuko yabikoze yabitekerejeho.’ Umugabo we Jalil na we yarabishyigikiye cyane.
Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka wa 2000 yavuze ko yifotoje yambaye ubusa hejuru nk’inzira yashakaga kunyuzamo ubutumwa yageneye abagore ababwira ko ‘bakwiye kwigirira icyizere’.
Yagize ati “Ku myaka 35 mfite amahirwe yo kuba mbasha kwerekana umubiri wanjye. Muri iriya foto, nashakaga gutambutsa ubutumwa ku bagore mbabwira ko bakwiye kwigirira icyizere. Mu buryo busanzwe, nsanga ntacyo bitwaye kwerekana umubiri wanjye.â€
Yongeyeho ati “Nubwo atari ko abantu bose babyumva, ishema ry’umugore ni hariya rigaragarira. Dushobora kwigaragaza ariko tutiyandagaje.â€