in

Impamvu nyamukuru ziri gutuma ingo z’ubu zisenyuka ku bwinshi

1.Kutamenyana bihagije

Iyi ngingo iri mu zituma urugo rutaramba kuko usanga abantu benshi bakora ikosa ryo gushakana batabanje gufata igihe kinini ngo biganeho.

Nk’uko bisanzwe muri kamere y’umuntu usanga aba afite ingeso zitandukanye yaba nziza cyangwa mbi bikanagorana cyane kugira ngo undi muntu ahite azivumbura ; iyo bigeze mu rukundo ho biba ibindi bindi kuko umuntu agerageza guhisha uwo bakundana ingeso ze mbi kuko aba azi ko byahita bimusenyera urukundo mu buryo bwihuse.

Amarangamutima ashobora gutuma umuntu afata icyemezo gihubutse cyo gushinga urugo ariko ugasanga uwo agiye kurushingana nawe atabanje kumumenya bihagije, ugasanga wenda yamushimiye nk’ uburanga cyangwa amafaranga, ariko wakwitegereza ukabona ntiyafashe umwanya ngo arebe ku zindi ndangagaciro ziramba kandi zifite uruhare runini mu kubaka urukundo rurambye nk’ imico, kwihangana, guca bugufi, ubwenge, umuco, uburere n’ ibindi.

Iyo umuntu agiye kubana n’undi batabanje kwigana ho bihagije, iyo bageze mu rugo, umwe ahita atangira kuvumbura imico mibi ya mugenzi atari yarigeze amenya mbere, bikaba bitangiye kubyara amakimbirane gutyo, mu rugo rwabo hagahoramo umwiryane.

2. Gukurikira ubutunzi
Ubutunzi ni kimwe mu bintu abantu bamwe na bamwe bakurikira kuri bagenzi babo bigatuma biyemeza gushinga urugo bakurikiye ibyo umuhungu cyangwa umukobwa atunze cyangwa bakurikiye amikoro y’umuryango wumwe muri bo.

Abakobwa cyane cyane ni bo bakunda gutekereza ku butunzi bw’umusore ntibite kureba izindi ngeso uwo musore afite ahubwo bagakurikira amafaranga atunze.
Hari abakobwa baba basanzwe bari mu rukundo kandi abo bakundana nabo babakunda bihagije ariko babona abandi basore bafite ifaranga, bigatuma batandukana n’abo bakundanaga ahubwo bagakurikira ifaranga.

Si abakobwa gusa kuko hari n’abasore bafite izo ngeso bagashaka umukobwa babanje kureba umuryango aturukamo cyangwa akazi akora maze ntibite ku ngeso mbi cyangwa nziza umukobwa yarasanzwe afite. Nyamara n’ubwo abantu benshi bakunda kwibanda ku mitungo usanga urugo rwabo ruba rudashingiye ku rukundo, ahubwo rwubakiye ku ifaranga.

3. Kuryamana n’abantu banyuranye

Kuryamana n’abantu batandukanye bishobora kukubera imbarutso yo gusenya urugo rwawe kuko iyo waryamanye n’abantu batandukanye biragorana kuba wazanyurwa n’ uwo mwashakanye kuko banabiciyemo umugani bati uwakirigiswe na benshi ntajya amenya uwamusekeje.

Hari igihe uwo mwashaka aba adafite ubunararibonye bwo gukora imibonano mpuzabitsina nk’ubwo bamwe mubo mwaryamanye bafite, bigatuma wumva ko umufasha wawe atakuryoheye ahubwo bikagutera gusubiza amaso inyuma ukibuka uwigeze kugushimisha bihagije mu buriri maze bigatuma ushobora guca umufasha wawe inyuma nyamara utafashe umwanya wo kuganira nawe ngo umubwire uburyo ashobora gukoresha akajya agushimisha bihagije.

Ariko iyo utajarajaye n’ uwo mwashakanye akab’atarajarajaye, ibyo mukoze mwese muba mwumva bibanogeye maze mukazajya mugenda mwunguka utundi dushya kandi buri wese ako yungutse akagasangiza mu genzi we mukibanira mu mahoro.
Gukora imibonano mpuzabitsina incuro nyinshi s’ishema kuko ubawica ahazaza hawe bikazakugora kunyurwa n’umufasha wawe kuko uba warabaye imbata y’ubusambanyi.

Gusa ntibivuze ko n’ uwijanditse cyane mu busambanyi atavamo umufasha mwiza, ahubwo ikiba gikenewe n’ ukujya gushaka wabanje gufata umwanya uhagije ukiga kuwo mugiye kurushinga kandi mwamara kubana mukajya muganira ku byo mwumva bikwiye guhinduka kugira ngo musigasire umubano wanyu.

Urugo nk’uru rero ntiruramba kuko usanga uwakurikiye amikoro ahora buri gihe afite irari ridashira ry’amafaranga ugasanga urugo rwabo ntamahoro arurangwamo kuko hari umwe uba yarimakaje amafaranga.


Src:Lifehack.com

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uwapfuye Yarihuse Atumvise Aho Umwana Muto W’umuhungu Afite Inzozi Zo Kuzubaka Inzu Yo Kuriramo Abana (Video)

Video Isekeje Y’umukinnyi Wigushije Ashaka Guhesha Umusifuzi Ikarita Itukura