in

Impamvu ikomeye ituma abagore bakunda cyane gutera akabariro mu kwa Buki .

Igihembwe cya kabiri cy’itwita abahanga bacyise ukwezi kwa bucyi mu gutwita (la lune de miel de la grossesse), gitangira nyuma y’amezi abiri ya mbere aho umubyeyi w’ahazaza aba atagifite agaseseme n’umunaniro, ahubwo agatangira kugira ubushake budasazwe bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Urubuga rwa topsante dukesha iyi nkuru ruvuga ko muri icyi gihembwe amatembabuzi yo myanya y’ibanga y’umugore yiyongera, bikaba byanatuma agira ubushake bwo gutera akabariro mu buryo budasazwe.

Mu gihembwe cya mbere umubyeyi aba afite umunaniro n’umunabi bikomoka ku gutwita, ibi bikaba byanatuma ahurwa imibonano mpuzabitsina.Icyi gihebwe kikaba ari igihebwe kigorana cyane haba ku ruhande rw’umugore ndetse no ku mugabo.

Mu gihembwe cya gatatu, imibonano mpuzabitsina irakorwa ariko uburyo bwo kuyikoramo burahinduka, ndetse n’ubushake ku bagore bamwe buragabanuka kubera ko imbaraga ziba zatangiye kuba nkeya, bitewe nuko umwana aba yatangiye gukura mu nda ya nyina, kandi amaze gufata umwanya munini mu nda abashakanye baba bagomba gusa n’aho bategeranye umwe akirinda kuryama ku wundi, kugira ngo birinde ko umubyeyi yagubwa nabi.

Umugore aba agomba kugira uruhare runini rwo kwita ku bimenyetso abona ku mubiri we kugira ngo abe yabwira umugabo we uburyo bwiza budashobora kumubangamira we n’umwana.Gusa bavuga ko muri iki gihe umugore wese aba agira ubushake bwinshi ndetse agakunda kwishimana n’umugabo we mu buriri.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bose ni beza pe! Clapton Kibonge yerekanye abagize umuryango we

The Ben yagaragaye mu isura nshya ahundagazwaho imitima (Ifoto)