Impaka zikomeje kuba nyinshi ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye nyuma y’uko umukobwa uzwi nka Lily wamamaye nyuma yo kugaragara yambaye imyenda bamwe batatinye kwita agayunguruzo yagejejwe imbere y’urukiko.
Mugabekazi Liliane wagaragaye yambaye imyenda idasanzwe mu ruhame yagejejwe mu rukiko aho aregwa icyaha cyo kwambara ibiteye isoni mu ruhame kandi bikaba bihanwa n’itegeko.
Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 18 Kanama 2022 nibwo uyu mukobwa yitabye Urukiko agiye kuburana ku cyaha cyo kwambara ibiteye isoni mu ruhame.
Uyu mukobwa yaburanye ahakana ibyo aregwa aho avuga ko we nta bintu biteye isoni yari yambaye mu ruhame ahubwo ko we yari yambaye imyenda yo gusohokana bisanzwe.
Ku mbuga nkoranyambaga impaka zahise zivuka abantu batangira kwibaza niba uriya ari we wambaye kuri wenyine mu ruhame mu gihe abandi bavugaga ko yataye umuco akwiriye guhanwa.
Abandi bazanye ifoto y’umunyarwenya Rutambi yambaye akenda k’imbere gusa ndetse n’iyundi mukobwa w’umunyamideli wagaragaye na we yambaye ibyo bise kutikwiza.
Bamwe bari kuvuga ko Liliane yataye umuco ndetse ko agomba no kubihanirwa mu gihe abandi bari kuvuga ko kwambara uko ushaka ari uburenganzira bwa muntu bitewe n’uko abyumva.
Itegeko riteganya ko “Umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo gukora ibiteye isoni mu ruhame, itegeko rivuga ko agomba guhanisha igifungo kitari munsi y’amezi 6 ariko nanone kitari hejuru y’imyaka ibiri muri gereza.”