in

Imodoka y’ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yavaga Kigali yerekeza Nyamasheke yakoze impanuka yikoreye toni 12 z’umuceri, akawunga n’udukarito twa Biswi

Ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yavaga Kigali yerekeza Nyamasheke yakoze impanuka yikoreye toni 12 z’umuceri, akawunga n’udukarito twa Biswi.

Umushoferi n’undi umwe muri babiri yari atwaye nibo bakomeretse. Byabaye ahagana saa kumi n’imwe n’iminota 50 z’umugoroba wa tariki 20 Gashyantare, ubwo iyo modoka yari igeze hafi ya Santeri y’ubucuruzi ya Birembo, Akagari ka Rugali, Umurenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke.

Umushoferi wari utwaye iyo modoka yavuze ko impanuka yatewe n’uko atari azi neza umuhanda wa Nyamasheke kandi ko yari apakiye toni nyinshi bituma imodoka imucika yisanga munsi y’umuhanda.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyabugogo: Kazungu yakubise umugeri munda h’umudamu utwite maze imbangukiragutaba ihagera yaguye igihumure anavirirana amaraso

Nyamasheke: Kaminuza ya Kibogora Polytechnic yafashwe n’inkongi y’umuriro bamwe mu banyeshuri bahiramo