in

Imodoka ifite ibirango bya Congo yagonze umuntu arapfa abari bayirimo bakora igikorwa kigayitse cy’ubunyamanswa cyababaje benshi 

Imodoka ifite ibirango bya Congo yagonze umuntu arapfa abari bayirimo bakora igikorwa kigayitse cy’ubunyamanswa cyababaje benshi.

Imodoka yavaga kuri Rusizi ya mbere ijya ku mupaka wa Kamanyora uhuza u Rwanda na Congo ifite ibirango bya DRC yagonze umuntu ahita apfa.

Umushoferi n’abari muri iyo modoka bakoze igikorwa cy’ubunyamanswa cyababaje benshi ubwo bakimara kugonga uyu muntu bahise bayivamo bakiruka.

Iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Nyakarenzo,

Icyateye iyi mpanuka ni imodoka yatobotse ipine ita umuhanda igonga umugabo witwa Niyonzima Emmanuel w’imyaka 35 y’amavuko ahita apfa.

Bikunze kuvugwa ko iyi muri uyu muhanda hakunze kubera impanuka nyinshi kubera bamwe mu bakoresha umuvuduko mwinshi basiganwa nuko umupaka wafungwa.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
dieu Rwanyange jean de
dieu Rwanyange jean de
2 years ago

Kwiruka aribyo guhunga biremewe mugihe ushobora kuba wagirirwa nabi .ariko uki reporting kubuyobozi buri hafi.

Bobbly sweagger
Bobbly sweagger
2 years ago

Murumva ari igikorwa cy’ubunyamaswa ariko sibyo kuko niba yari itwawe n’umukongomani bo iyo muri Congo ugonze umuntu agapfa ito udahunze bahita bakwica bagatwika n’imodoka turahambuka cyane twe turabizi sinamurenganya rero ubuzima bwabo ukimara kugonga umuntu buhita bujya mu kaga

Indirimbo byari byitezwe ko Meddy azasohora yitwa “Blessed” yayegejeyo ahubwo ateguza indi yakataraboneka

Bidasubirwaho ikipe ya Rayon Sports igiye gusinyisha umukinnyi ukomeye w’ikipe ya Kiyovu Sports