in

Imisoro yagahato n’agatunambwene izengereje abaturage muri Gatsibo

Muri ibi bihe byizamuka ry’ibiciro ku biribwa n’ibindi bintu, muri Gatsibo hari abasa nk’abihangiye umurimo wo gusoresha bidasanzwe.

Bishenyi mu murenge wa Rwankuba, mu karere ka Gatsibo, ahari isoko rirema buri wa kane, abaturage barinubira uburyo basoreshwa imisoro idasanzwe. Muri iri soko Umucuruzi arasora, umuguzi agasora, ndetse waba ufite n’ugomba kugutwaza ibyo waguze nawe agasora.

Ubusanzwe iri soko rizwiho kuba ari ryo soko ry’ibitoki rigaburira imirenge myinshi yo muri Gatsibo, [[ mu bika bikurikira urasobanukirwa uko imisoro yaho itangwa, twifashishije urugero ku gicuruzwa k’igitoki ]].

Abaturage bazana ibitoki byabo ku isoko, bakabizana ku magare, iyo umuturage agiye kugura ntabwo agura igitoki kimwe, kuko abacuruzi benshi baba bashaka arangure igare ryose [bivuze ngo urangura ibitoki byose byaje ku igare].

Iyo umucuruzi azanye ibitoki ku igare, abisorera amafaranga 500 rwf, ubwo yaba azanye amagare abiri agasora 1000 Frw, yaba atatu agasora 1500 Frw, ntibajya bita ko ari impari y’umuntu umwe.

Umuguzi nawe iyo aje guhaha, yaba aguze igitoki kimwe, cyangwa bibiri, cyangwa igare ryose, aba agomba gusora 500 Rwf, ubwo iyo aguze amagare abiri asora 1000 Rwf, yaba atatu agasora 1500 Rwf, bivuze ko buri kintu aguze aba agomba kugisorera. [NTIWABIKURA AHO UDATANZE UMUSORO].

 

Iyo bivuye ku muguzi n’umucuruzi biza ku bakarani (cyangwa abanyonzi). iyo umuguzi aguze impari akaba afite ugomba kuyitwara nawe aba agomba gusora, ubwo iyo umunyonzi agiye gutwara igare ry’ibitoki rimwe, yishyura 500 Rwf, yagaruka gutwara irindi nabwo akishyura 500 Rwf, yewe no kurindi bikaba gutyo. Buki kintu kiremereye umunyonzi asohokanye mu isoko acyishyurira 500 Rwf.

 

Ibi kandi ntibiba ku bitoki gusa kuko umuturage wese uguze ibintu bisa nkaho ari byinshi [[ adashobora gutwara ku mutwe, bitwarwa n’umunyonzi ]], aba agomba gusora ayo mafaranga. [[ ubwo ikosa rikomeye ni ukugura ibintu bitabasha kugenda ku igare rimwe ]].

Ibi bituma nta munyonzi ushobora kuza gutwara impari yawe ku mafaranga make, ndetse bigatuma ikiguzi k’ikintu kiyongera mu buryo budakwiye.

Abaturage bamwe twagerageje kuganira bavuga ko ahanini ibiciro bizamurwa n’imisoro itangwa muri iri soko rya Bishenyi. Dore ko nubwo ariho haba ibitoki byinshi, ariko hazwiho n’ibiciro byo hejuru.

Ibi kandi ntibitana na ruswa ya hato na hato !. Igitangaje aba basoresha baguha gitanse iyo watanze amafaranga 500 Frw, ariko iyo udashaka gutanga menshi umuha 300 Frw ubundi ntaguhe gitanse, bivuze ko ayo aba ari ku mufuka we. Kandi abenshi mu baturage ntibajya batanga ayo 500 Frw yuzuye, nabo baba barengera inyungu zabo.

Bivuze ngo nubwo ayo mafaranga yaba yemewe na Leta, ageramo sgeramo yaba ari make cyane, kuko abatanga 300 Frw ngo badahabwa gitanse baba ari benshi.

Bamwe mu baturage basaba ubuyobozi kuba bwabasobanurira ku kijyanye niyi misoro, niba koko yemewe na leta, cyangwa ari uburyo bishyiriyeho bwo gusarura amafaranga, cyangwa se akaba ari igikorwa bashaka gukora bakaba bari gushaka amafaranga mu baturage.

 

 

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Ubukwe bw’icyubahiro” Mama Sava yahanuriwe ubukwe na Papa Sava bitari ibya filime – VIDEWO 

Bugesera FC irashaka gusezera Murera ikanayitwara amafaranga! Bugesera FC yakaniye umukino izakira Rayon Sports, ihita inatangaza igiciro gihanitse cy’itike yo kwinjira kuri uyu mukino