Umukobwa ukomoka mu gihugu cya Australia witwa Tara Syne McConacy yihinduye isura cyane cyane iminwa ye yatunguye abantu benshi, isura ye ajya kuyishyiraho yavugaga ko ashaka Gusa nk’igipope.
Tara Syne McConacy kugirango yihindure isura byamutwaye ibihumbi 200 by’amadorari akaba agera kuri miliyoni 200 z’amanyarwanda, bikaba bitaramutwaye igihe gito kuko byamusabye kubikora buri mwaka mu gihe kingana n’imyaka itanu yose.
Uyu mukobwa w’imyaka 33 yagiye aca mu cyuma inshuro nyinshi, harimo ubwo yagendaga agiye kongera amabere , gutubura ingano yizuru, ku wa kabiri, Tara yagaragaye bidasanzwe mu mujyi wa Melbourne ubwo yerekezaga muri resitora kurya ibya saa sita ari kumwe na mama we.
Tara ubwo yageraga muri resitora yitwa Nogu yateye benshi kumuvugaho bibaza ukuntu yatanga akayabo k’amafaranga menshi kugirango abe kuriya mu gihe bamwe babifata nko gusesagura, n’ubwo we yumva bimunyuze, si ibyo gusa kuko n’imyambarire yari afite igaragaza ko ari umukobwa ukoresha amafaranga menshi kuko yasohokanye ishakoshi ya Louis Vuitton imwe mu zihenze.
Benshi bakomeje gutangazwa n’uburyo abantu bashaka kwamamara mu nzira zose zishoboka n’ubwo byaba bibasaba gusa nabi ariko bakamenyekana babikora, iyi ikaba ikomeje kuba indwara igenda yandurwa na benshi bagiye batandukanye cyane cyane bitewe n’imbuga nkoranyambaga.