in

Imico iragwira: Ihere ijisho imico utigeze ubona.

Mu gihe mu Rwanda hari umugani avuga ngo ” Agahugu umuco akandi uwako” ndetse ko “Agahugu katagira umuco gacika” usanga mu bihugu byinshi hari imico imwe n’imwe bigiye byihariyeho ugasanga itaboneka ahandi ndetse yewe ukanasanga hari imico ishyira mu kaga abayikora.

Yegob.rw twaguteguriye  imico tatu iteye ubwoba ndetse idasanzwe kwisi hose.

1.Mourning of Muharran.

Mourning of Muharran umuco wiganje mu ba Islm baba Shia, ukaba warapfiriyemo abantu kubera kubyigana

Mu Kinyarwanda bishatse gusobanura [ Gutakamba kw’Abamuharran] uyu ni umuco umaze igihe kinini ku Isi aho usanga waratangiye kubahirizwa mu myaka ya 680, uyu akaba ari umuco wiganje mu baturage bo mu bwoko  bw’Abashiya n’abisiramu b’Abasuni, uyu muco ukaba waratangiye kubahirizwa mu kwezi Kwa mbere Kwa Islam kwitwa MUHARRAN.

Uyu muco bakaba bawukora bibuka igihe Imamu Hassain ibn Ali, umwuzukuru w’intumwa Muhammad, yari yarafashwe n’ingabo za Ubayd Allah ibn Ziyad abantu bakaba bari bafite ubwoba baziko yapfuye.

Uyu muco ukaba ukorwa abantu bambaye imyenda y’umweru bimennyeho amaraso ndetse bagenda bikubita ibiboko bakaba baba biyibutsa ubwo bubabare Imam Hassain ibn Ali yanyuzemo ubwo yari yaratwawe.

2. Throwing Babies.

Throwing Babies, umuco wahitanye ubuzima bw’abana batoya benshi.

Dushyize mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo kujugunya abana, uyu muco ukaba ukorerwa mu gace ka Salopul akaba ari mu ntara ya Maharashtra mu gihugu cy’Ubuhinde.

Aho bafata umwana ukivuka makamuzamura Hejuru ku igorofa rirerire ubundi umuntu umwe akamufata mu gihe abandi bari hasi bafite ibitambaro ubundi akamanuka bakamusama, abawukora bakaba bizera ko baba basabira umwana ubuzima bwiza ndetse akabaho n’igihe kirekire bakaba kanda baba bari no k’umwifuriza amahirwe.

3. Walking dead.

Walking dead, umwe mu Mico iteye ubwoba.

 

 

 

 

 

 

Dushyize mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo umupfu ugenda, uyu akaba ari umuco wiganje mu bwoko bw’Abatolaja mu gihugu cya Indonesia.

Uyu muco bawukora bafata umuntu wapfuye bakamuvano aho ashyinguye bakamufata bakamutembereza ahantu yari asanzwe atuye, aho hantu bakaba bahita ‘Puya’ cyangwa se ubutaka bwa za Roho.

Uyu muco ukaba wiganje mu cyaro cya Sulawesi mu gihugu cya Indonesia aho abaturage baho bizera ko agira ubuzima nyuma y’uko apfuye kuko baba bizera ko azongera akabaho mu buzima buzaza.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo ari mu mazi abira nyuma yo kumusangana amashusho y’undi mugabo usambanya inkoko

Ibyo Vinicius Junior yakoreye mugenzi we bikomeje kuvugisha isi yose (video)