Kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2024, Nibwo mu karere ka Kayonza, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gahini bwishe buroze imbwa umunani zirimo enye zasaze zari zimaze iminsi zibuza abaturage umutekano.
Amakuru avuga ko izi mbwa ziciwe mu Mudugudu wa Akabeza mu Kagari k’Urugarama,
Ubusanzwe muri uyu Mudugudu habaga umuturage wari ufite imbwa icumi, noneho mu minsi ishize aza kwitaba Imana bituma izi mbwa zibura ibyo kurya zicwa n’inzara.
Muri zo izigera kuri enye zahise zisara maze zose uko ari icumi zirara mu baturage uwo bahuye zikamurya. Kugeza ubu zari zimaze kurya abaturage bane n’amatungo atandukanye.