in ,

Imbuto y’urukundo mu muryango wa Migi na Gisa Fausta

Ikipe ya Azam FC yatsinzwe umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona yari yagiye gusuramo ikipe ya Mbao FC, ku bitego 2-1 mu mujyi wa Mwanza, umukino wabereye kuri stade ya CCM Kirumba.

Image result for Migi na Fausta

Azam FC yakinnye idafite Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ nubwo bari bajyanye na we I Mwanza, ariko akimara kumenya ko umufasha we, Gisa Fausta yajyanywe mu bitaro, yasabye umutoza ko atakina uyu mukino.

AZAM yatsinzwe na Mbao FC 2-1

AZAM yatsinzwe na Mbao FC 2-1

Uyu muryango wa Migi na Gisa Fausta, bakaba bibarutse umwana w’umukobwa, wavukiye mu bitaro bikuru bya Muhimbili biri i Dar es Salaam ndetse ni uwa kabiri dore ko baherutse kwibaruka imfura yabo.

Mu yindi mikino yabaye muri Tanzania, Yanga SC yatsinze Tanzania Prisons 1-0, naho Simba SC itungurwa na African Lyon, iyi yayitsinze igitego 1-0.

Kugeza ubu, bamaze gukina imikino 14, Simba SC iyoboye shampiyona n’amanota 35, Yanga SC ifite amanota 30 ku mwanya wa kabiri mu gihe Azam FC ifite amanota 22 ku mwanya wa kane, amanota abiri inyuma ya Kagera Sugar ifite amanota 24, ariko yo ifite imikino 15.

Image result for Migi na Fausta

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore impamvu bivugwa ko umusore wari kumwe na Kate Bashabe mu buriri ari umutinganyi  (amafoto)

Miss Amandah yiganye Nicki Minaj ashyira hanze amafoto ashotora abagabo yambaye imyenda y’imbere (video)