Ni kenshi uzumva bivugwa ko mu ruganda rw’imyidagaduro haba mu Rwanda no mu mahanga habamo amarozi ashingiye cyane cyane ku ishyari, ariko kandi ntibyoroha kubona abantu b’ibyamamare bo ubwabo babyiyemereza cyangwa ngo bahamye ko hari abo byabayeho.
Gusa na none hari bamwe bagiye biyemerera ko byababayeho bakarogwa ndetse bagahishura n’ibyo bari batezwe birimo amahembe n’ibindi. Muri abo harimo aba bakurikira:
1. Amag The Black
Aganira na Jalas Tv ku gitaramo cye yari aherutse gukora amurika album ye ya gatanu yise ‘Ibishingwe,’ nibwo umuraperi Hakizimana Amani wamenyekanye mu muziki nyarwanda nka Amag The Black yavuze ko yari amaze iminsi arwaye uburwayi budasobanutse nyuma y’icyo gitaramo.
Ubusanzwe Amag utari usanzwe yizera amarozi, yahishuye ko uwamuroze ari umuntu we wa hafi, avuga ko uvuga aba atarabona, anagira inama abantu ko bakwiye kujya bagira amakenga bakagenda bikandagira.
2. Mani Martin
Umuhanzi nyarwanda Mani Martin nawe yavuze ukuntu yigeze kurogwaho, aho ngo yahawe indabo n’umukobwa avuye kuri stage. Yasobanuye ko uwo mukobwa yamuhaye indabo hanyuma akamusaba kuza kuzifungurira mu rugo kuko hari impano yari yamushyiriyemo. Ariko ku bw’amatsiko, Mani Martin yahise azifungurira mu modoka, maze asangamo uburozi.
Aganira na Yago Tv Show yaragize ati ”Nasanzemo inzara nshya zimeze nk’iz’ikiyoni ubona zimeze nk’aho bazikuyemo uwo munsi, mbonamo n’ijisho rimeze nk’iry’ihene ritose naryo rimeze k’irivuye mu kinyabuzima ryacyo ako kanya”.
Nyuma yo kurokoka ayo marozi, Mani Martin yakomeje avuga ko yahise yicara hasi arasenga ashima Imana, ariko ahita atangira no gutinya ikintu cyose yahabwa ari kuri stage.
3. Riderman
Umwe mu baraperi bakunzwe cyane mu Rwanda, Gatsinzi Emery wamenyekanye nka Riderman we ubwe yiyemereye ko yageragejwe kurogwa inshuro zirenga ebyiri. Rimwe ubwo yaganiraga na MIE, yahishuye ko mu myaka ya za 2014 yarozwe maze agataha akamererwa nabi kugeza naho yarutse amaraso.
Nyuma y’uko akize ubwa mbere, nyuma nabwo bagerageje kumuroga bibishyize mucyo kunywa, ku bw’amahirwe abibona atarasomaho kwa kundi abantu baba bahana ‘Cheers’ yazamuye ikirahuye abonamo ibintu bidasanzwe n’uwabishyizemo arabimenya niko kumuhamagarira abashinzwe umutekano.
Uwo washakaga kumuroga yisobanuye avuga ko ‘ari akabuye yatoye mu kivu ko kuntera amashaba, ndamubwira ngo niba ari amashaba binywe.’
Nyuma yo kubona ibyo byose byamubayeho, Riderman yagiriye inama abakiza mu muziki abasaba kwitonda, aho yagize ati: ‘‘Ntabwo biba byoroshye. Hari igihe inzira ziba atari nyabagendwa.’’
4. Sunny
Umunyarwandakazi Ingabire Sunlight Dorcasie wamamaye nka Sunny ku mbuga nkoranyambaga ndetse akanakora umuziki, nawe ni umwe mu byamamare nyarwanda biyemerera ko barozwe aho rimwe ubwo yaganiraga na Gentil Gideon kuri One on One , yavuze ko nyuma y’uko abantu bamenye ko afite ‘Apartments’ batangiye kumugendaho bashaka kumwica.
Ati: ‘‘Nyuma y’aho apartment yagaragaye nahuye n’ibibazo bikomeye hari abantu banjyenzeho bamwe bashaka kunyica, birangira bandoze ndarwara ndapfa burundu ndongera ndazuka.’’
5. Fatakumavuta
Umuhanzi, umunyamakuru akaba n’umukinnyi wa filime, Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta nawe yiyemereye ko bigeze kumuroga. Mu minsi ishize Fata usigaye ukora ubusesenguzi kuri 3DTV, yaje kumara igihe kinini adakora bamwe batangira gukeka ko yahagaritse akazi, ariko aho agarukiye yahishuye ko yari yararozwe ariko akaza kurogeshwa ku mupfumu wakundaga ibiganiro bye, nyuma akaza kumwihamagarira nuko akamurogora.
Ati: ‘‘Abantu barandoze ariko ngira amahirwe ahantu bandogesheje abari naho bampamagara.’’
6. Bishop Brigitte
Uwamenyekanye nka Bishop Brigitte nawe yabwiye Urugendo TV ko abantu bamuroze bamuziza ko yimereye neza.
Aho yagize ati: ”Ntabwo narinzi ko abantu bababazwa n’uko usa, bakababazwa n’uko wambara.’’
Yaboneyeho abwira abantu kujya babana n’abantu bose amahoro, ariko bakirinda gushyira hanze ubuzima bwabo bwose kuko atariko bose babyishimira.
7. Bosco Nshuti
Bosco Nshuti, umuhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana yahimbye indirimbo yise ‘Ibyo Ntunze’ mu gushimira Imana nyuma y’uko yari akize uburwayi budasobanutse, ubwo baje kumusobanurira bakamubwira ko yari yararozwe.
Ivomo : Inyarwanda