Umukobwa ukiri muto yashimye Imana nyuma yo kurangiza amasomo ye muri kaminuza nyuma y’aho abwiwe n’abaganga ko atazarenza umwaka kubera cancer yari yararwaye ku bwonko .
Laura Nuttall, umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko bamusanganye indwara ya glioblastoma multiforme, ubwoko bukabije bwa kanseri yo mu bwonko, maze ahabwa umwaka wo kubaho Laura ariko arayinyuramo kuko yagombaga kuva mu ishuri agatangira kwivuza harimo no kubagwa bagakuraho ikibyimba cyo kubwonko.
Uyu mukobwa ukiri muto yarangije muri kaminuza ya Manchester aho yize politiki, filozofiya, nubukungu akaba ahamya ko yumvaga atazarangiza kwiga.
Laura yasuzumwe mu 2018 asanganwa iyi kanseri ndetse biba ngombwa ko ahabwa umwaka wo kubaho.Yatangiye kwivuza ndetse abaganga bamubwira ko atazongera kwiga ,Gusa nyuma yo kubona umwaka yahawe yasubukuye amasomo ye ya Kaminuza none yayasoje nkuko BBC ibivuga.
Byari ibyishimo mumuryango wuyu mukobwa wanagize amanota meza mu ishuri yigagaho mu Bwongereza. Uyu mukobwa yagize ati:”
Abaganga banjye bambwiye ko ntazasubira muri kaminuza. Sinatekerezaga ko nzarangiza, ariko none ndayarangije. Mu mwaka wa mbere, sinari nzi neza niba nzabasha kurangiza amashuri,narangije kwiga mfite amanota meza”.