in

Ikipe ya Fc Barcelone igiye kugura umukinnyi yari imaze iminsi yifuza bikomeye

Nkuko ibinyamakuru bitandukanye byo muri espagne byaramutse bibitangaza, ikipe ya Fc Barcelona igiye kwibikaho tutahizamu wa Atletico Madrid ariwe Antoine Griezmann. Barcelona ngo ikaba yiteguye kwishyura akayabo ka miliyoni 120 zitarenze umunsi w’ejo.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Sport cyo mu mugi wa Catalonia, akaba yemeza ko Griezmann atazigera yitabira imyotozo ya Atletico Madrid ko azava Ibiza (aho amaze iminsi ari kuruhukira) ahita yerekeza muri Barcelona. Sport kandi ikaba yemeza ko uyu musore azagurwa na Barca bitarenze ejo kuwa gatanu ndetse ngo akaba azaba yasesekaye i Barcelona bitarenze kuwa mbere aho azajyana nabagenzi be mu mikino ya Pre-season.

 

 

 

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Twongere by Queen Cha ft Bruce Melodie

Miss Heritage Rwanda 2014 yamaze kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika