in

Igor Mabano n’umugore we😍|Uko byagenze mu ijoro ry’ubukwe bwe| Amwe mu mabanga yabo

Umuhanzi Igor Mabano uherutse gukora ubukwe mu minsi yashize, yavuze amwe mu mabanga ye n’umugore we, Laura Colette, ndetse n’ibyabaye ku ijoro ry’ubukwe. Ni mu kiganiro Igor yatanze kuri imwe muri TV mu zikorera kuri YouTube.

Igor Mabano yavuze ko umugore we yamukundiye ko ari umuntu utuje ndetse cyane cyane ko ajya kumuhitamo yibanze ku kureba umuntu badahuje akazi kugirango batazajya bahora bari kumwe cyane.

Ku bijyanye n’ibyabaye mu ijoro ry’ubukwe bwe, Igor Mabano yavuze ko byari byiza cyane ndetse ko umugore we batahanye mu modoka bagera mu rugo bakaganira mu gihe kingana n’isaha imwe irenga bavugana ku bijyanye n’uko urugendo rw’urukundo batangiranye barurangirije mu rugo aho  bagiye kubana nk’umugore n’umugabo.

Igor Mabano n’umugore we

Kuri ubu, Igor Mabano yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise The One akaba ari indirimbo yahimbiye umugore we ndetse n’amashusho yayo yafatiwe mu bukwe bwabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya akazina kadasanzwe The Ben ahimba umukunzi we Miss Pamella

Kamonyi: habaye impanuka ikomeye .