Igisubizo gikomeye Miss Mutesi Jolly yatanze nyuma yo kubazwa impamvu yatutse abagabo||iby’umukunzi we

Miss Mutesi Jolly yatangaje ko aticuza ko yaba yaratutse abagabo ,kuko ngo umugabo uhohotera umugore we ntiyamusaba imbabazi.

Miss Mutesi Jolly yavuze ko aticuza kuba hari abagabo yise inyana z’imbwa.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram @mutesi_jolly yasabye abamukurikirana kumubaza ibibazo bashaka nawe akabasubiza. Umwe muri bo yamubajije niba aticuza kuba hari abagabo yise inyana z’imbwa.

Jolly mu kumusubiza yavuze ko iyo bigeze ku bagabo bahohotera abagore atajya asaba imbabazi. Ati “Ntabwo nasaba imbabazi umugabo wese uhohotera umugore, navuze ibyo navuze.”