Igisambo cyafashwe kiri kwiba gishaka gutera icyuma umupolisi ahita akirasa
Polisi ikorere mu karere ka Muhanga yarashe igisambo cyari gisanzwe gitega imodoka kigapakurura ibyo zitwaye.
Iraswa ry’iki gisambo ryabereye mu Mudugudu wa Kanyungura akagari ka Kanyinya mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga.
Ubuyobozi buvuga ko iki gisambo na mugenzi wacyo bateze imodoka yari yikoreye kawunga izivanye mu mujyi wa Kigali izijyanye muri Karongi, kubera uyu muhanda umeze nabi imodoka yagendaga gake bituma bayurira batangira gupakurura kawunga.
Ubwo muri ayo masaha polisi yari yatangiye kugenzura umutekano, ibyo bisambo byateshejwe kimwe gishaka gutera icyuma umupolisi ahita akirasa.
Umwe mu bashoferi batwara imodoka zitwara abagenzi, yavuze ko amaze kwishyura ibikapu by’abantu inshuro 3 kuko bategwa n’abambuzi bakabibaka kubera uyu muhanda umeze nabi, bityo rero barasaba Leta ko yakwihutisha ibikorwa byo gukora uyu muhanda kuko ngo no ikibazo cyane.