Ian Mwangi w’imyaka 12 na mushiki we Precious Nyambura w’imyaka 9 ni bamwe mu bantu 6 bagozwe na bus ubwo bavaga ku ishuri kuwa gatanu bari gutaha , icyakora aba bavandimwe 2 baba aribo bahita bitaba Imana ,mu byo abantu bise urukundo rwa kivandimwe.
Ikinyamakuru Nation Africa cyandikirwa mu gihugu cya Kenya kivuga ko iy’impanuka yabereye mu mujyi wa Thika hafi na hotel ya Delview , ubwo iyo bus itwara abagenzi yagongaga abantu ariko uyu mwana w’umuhungu na mushiki we bakaba aribo bitaba Imana.
Iki kinyamakuru kivuga ko iy’imodoka yarimo igana mu mihango yo gushyingura mu mujyi wa Thika irimo gutanguranwa n’umubyigano w’abantu mu muhanda ,umushoferi akaza gukabya umuvuduko ,ari nabwo Ian Mwangi yabonaga imodoka igiye kugonga mushiki we akihuta agiye kumufata ukuboko kw’ibumoso ngo amuhungishe batamugonga ariko igahita ibakubitira rimwe bakagwa mu muhanda.
Icyababaje benshi ni uko aba bana bapfiriye mu mpanuka ,nkuko byagendekeye mukuru wabo wari imfura iwabo wapfuye 2018 afite imyaka 15 nawe yishwe n’impanuka nkuko Se w’abana Mr John Kamande yabitangarije iki kinyamukuru.
Imana ibahe iruhuko ridashira 💔😭💔😭