Igihozo Alliah uzwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu gisata cya Cinema yarokotse impanuka ikomeye ,kuri uyu wa kane tariki 30 Ugushyingo 2022 ,i Nyamirambo kuri 40 .
Yifashishije urubuga rwe rwa whatsapp ,uyu mukobwa yagaragaje amashimwe afite ku Mana , aho byatangiye hagana saa tatu n’iminota 37 z’ijoro yandika kuri whatsapp ye agira ati:”ushimwe Mana .” icyakora nyuma yaho abantu ntibigeze bamenya icyatumaga uyu mukobwa ashima Imana.
Gusa yifashishije screenshot yari akuye ku rubuga rwa twitter ,aho hari uwari watangaje ko Alliah akoreye impanuka kuri 40 ,Alliah yahise agira ati :” ndashima Imana ,meze neza umwaka ndawurangiza”
Twagerageje kuvugisha uyu mukobwa ngo tumenye uko impanuka yabaye n’icyayiteye ,icyakora ntibyadukundira ,gusa ikizwi nuko kugeza ubu uyu mukobwa ari muzima kandi ashima Imana.
Alliah azwi cyane muri filime ya Makuta ,n’izindi ndetse akaba azwiho kugira urwenya rwinshi ,cyane mu biganiro akorera ku rubuga rwa youtube.