in

Igihe umubiri wa Yanga witabye Imana uzagerera mu Rwanda cyamaze kumenyekana

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru nibwo Nkusi Thomas wamamaye nka Yanga yitabye Imana muri Africa y’Epfo azize uburwayi bw’umwijima.

Nyuma y’iyo nkuru y’inshamugongo yasakaye muri iki cyumweru, abantu bategereje igihe umubiri we uzagera mu Rwanda kugira ngo ushyingurwe.

Biteganyijwe ko umubiri wa Yanga uzagera mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Kanama 2022 aho uzaba uvuye muri Africa y’Epfo.

Ikintu cyatumye uyu mubiri utinda koherezwa mu Rwanda ni ibyangombwa byari bikiri gushakwa kugeza ubu bikaba byamaze kuboneka nkuko byatangejwe mu mugoroba wo kwizihiza ubuzima bwa Yanga.

Muri uyu mugoroba kanadi hatangajwemo ko sosiyete y’ubwikorezi mu kirere ya RwandAir yamaze kwemera kuzazana umubiri w’uyu mugabo wanditse izina mu gusobanura filime.

Biteganyijwe ko kandi umubiri wa Yanga uzasezerwaho n’abakozi b’umugore we bakorera muri Africa y’Epfo mbere y’uko woherezwa mu Rwanda.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Mana we impanga zimaze gukura “Riderman yashyize hanze amafoto ateye ubwuzu y’impanga ze

Miss Muyango Claudine yatunguye Bamenya mu kiganiro amuha akabizu ku itama (Videwo)