Uwahamwe n’icyaha gihanishwa igifungo cya burundu ashobora kujya agabanyirizwa iki gihano kugeza ku gifungo cy’imyaka 15, hashingiwe ku mpamvu nyoroshyacyaha.
Ni impinduka ziri mu mushinga w’itegeko rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Guverinoma y’u Rwanda yagejeje ku nteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kamena 2023.
Uyu umushinga w’itegeko uteganya ko igihe umucamanza abona ko hari impamvu nyoroshyacyaha, ashobora kugabanya ibihano ku buryo butandukanye.
Igifungo cya burundu gishobora kugabanywa, ariko ntikijye munsi y’igifungo cy’imyaka 15, igifungo kimara igihe cyizwi kiva ku mezi 6 kuzamura gishobora kugabanywa, ariko ntikijye munsi ya kimwe cya kabiri (1/2) cy’igihano gito giteganyirijwe icyaha cyakozwe, igihano cy’igifungo kiri munsi y’amezi 6 gishobora gusubikwa, igihano cy’ihazabu gishobora kugabanywa kugeza kuri kimwe cya kane (1/4) cy’igihano cy’ihazabu gito giteganyirijwe icyaha cyakozwe, naho igihano cy’imirimo y’inyungu rusange gishobora gusubikwa.