Itsinda rya LGBT ryaho ryatangaje ko abasore bahuje ibitsina biyahuye ubwo basimbukaga bava ku kiraro cyo muri Alubaniya, nyuma yo gusomana bwa nyuma.
Tigran na Arsen ba ba sangije inyandiko yakoze ku mitima ya benshi kuri Instagram ibihe byabo bya nyuma yanditseho ngo: ‘Iherezo ryiza, ibyemezo byo kubereka amafoto n’intambwe zacu zikurikira twafashe twembi. ‘
Pink Armenia iharanira uburenganzira bwa muntu yavuze ko aba bombi bahise basimbuka ikiraro cya Davtashen muri Yerevan, umurwa mukuru w’iki gihugu.
Ibitangazamakuru byaho bivuga ko ababyeyi b’aba basore batemeye umubano wabo kandi bivugwa ko Arsen yahunze urugo, nubwo ibi bitaremezwa.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu witwa Pink Arumeniya wagize uti: ‘Aba basore bari bagifite imyaka myinshi y’ubuzima imbere yabo, ariko kubera gutotezwa, bateye intambwe ibabaje yo kwiyahura.
‘LGBT abantu bamenyereye cyane kumva ko bari mu bwigunge no kutumva neza muri sosiyete.
Ibi bintu bibabaje byongeye kwerekana ko abantu ba LGBT muri Arumeniya badafite umutekano kandi ko badashyigikiwe na sosiyete cyangwa leta.’
Pink Arumeniya yavuze kandi ko inyandiko y’aba batinganyi yuzuyemo amagambo y’ubwihebe kubera sosiyeti yabatotezaga nyuma y’urupfu rwabo.
Ikibabaje nuko bapfanye ivyaha.ahubwo abanyagihugu biyamirize ubwo butinganyi.nibwo butuma Mpwemu Yera agenda va kwisi hama isi igashikirwa nibibazo