Ifoto y’umunsi:Umuganga w’umugabo wagaragaye ahetse umwana w’umurwayi yahembwe bishimishije.
Umuganga wo mu Bitaro bimwe byo muri Uganda, wafotowe ahetse mu mugongo umwana w’umwe mu barwayi, yakoze benshi ku mutima, bamushimiye ukwicisha bugufi.
Ni ifoto yashyizwe hanze n’inzobere mu kuvura indwara z’abana, Sabrina Kitaka akaba n’umwarimu muri Makerere University, washimye uyu muganga witwa Dr Roland Semakula.
Sabrina Kitaka yashyize ifoto kuri Twitter, ayiherekeza ubutumwa bugira buti “Intwari yanjye y’uyu munsi ni Dr Roland Semakula! Umuganda ufite umuhate kandi wicisha bugufi.”Iyi foto yatanzweho ibitekerezo byiganjemo iby’abashima uyu muganga ku bw’uku kwicisha bugufi kwe yagaragaraje.
Mu bantu benshi bayibonye bakomeje kugira imbamutima zitandukanye gusa abenshi bahuri ku magambo meza amusabira umugisha ku mana.