Ifoto y’umunsi: Riderman yafotowe ahetse umwana we ubwo nyina yari yamumusigiye.
Riderman yongeye gukangaranya imbuga nkoranyambaga nyuma y’uko asangije abamukurikira ifoto ahetse umwe mu mpanga aherutse kwibaruka mu minsi yashize.
Uyu muraperi afite abana batatu barimo imfura ye yavutse mu 2015, ndetse n’ubuheta bwe, impanga yibarutse mu 2021.
Mu gitondo cyo ku wa 9 Ukwakira 2023, Riderman yatunguranye asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ifoto ahetse umwana we.
Riderman yabwiye IGIHE, ko ibi bitakabaye bitungura abantu kuko umwana ahetse ari uwe kandi na we ari inshingano ze kumwitaho no kumuha urukundo.
Ati “Umwana ni umutware, aramutse akubwiye ngo mpeka ntacyo wamubwira utabikoze. Uretse icyo ariko abagabo dukwiye kumva ko umwana ari uw’umuryango; dukwiye gufasha abagore bacu kubitaho.”
Riderman yavuze ko uretse kubikora nk’inshingano, abagabo bakwiye kumva ko kwita ku bana babo ari ukubereka urukundo bakurana na bo bakazaruha ababakomokaho.