Umukinnyi Kimenyi Yves yagaragaye akina n’umwana we wimfura yabyaranye na Miss Uwase Muyango. Ni ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram maze yandikaho ati “papa ” yongeraho akamenyetso k’umutima utukura.
Uyu mwana w’umuhungu witwa Kimenyi Miguel Yanis akunze gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga kuva akivuka ndetse yafunguriwe konti ya Instagram ikurikirwa n’abatari bake.
