Umugabo witwa Dayne Victor Miller w’imyaka 44 utuye muri Leta Zunze Ubumwe za America muri Leta ya Florida afunzwe azira kurasa ku nzu y’umuturanyi we yari yamenye ko yagiye kuryama mu cyumba cy’umukobwa we w’umwangavu yambaye ubusa.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Fox News ivuga ko Dayne Victor Miller n’uwo muturanyi we bari biriwe basangira inzoga mu nyubako ye , nyuma uyu muturanyi we akaza kwibeshya akajya kuba aryamye mu cyumba cy’umukobwa we yambaye ubusa ,umwana w’umukobwa yabyuka agasanga uwo mugabo amuryamye iruhande akajya gutabaza Se.
Icyakora ngo uyu muturanyi akibona ko yari aryamanye n’umukobwa wa Dayne yahise ava mu rugo rwa Dayne ajya mu rwe ,cyakora ngo Dayne umujinya uramwica ajya gukomanga ku muturanyi we asubiramo inshuro nyinshi ko ari bumwice ,ibyatumye arasa inshuro zigera kuri 4 ku muryango we.
Fox ikavuga ko Polisi ya Cape Coral yahamagawe ku isaha ya saa sita n’iminota 32 z’ijoro ibwirwa ko Dayne yarashe ku rugi rw’umuturanyi we.
Icyakora uyu mwana w’umukobwa we akaba yahamyaga ko atazi neza niba uyu muturanyi wabo hari ikibi yigeze amukorera.
Dayne Victor afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Lee akazavamo ari uko atanze amande y’ibihumbi 20,000 by’amadolari ni agera kuri miliyoni 21,777,020 Frw.