in

Icyo umutima ushaka amata aguranwa itabi: Wema Sepetu yashyizeho amamiliyoni ku muntu uzamubonera imbwa ye .

Umunyarwanda ni we waciye umugani ngo “icyo umutima ushaka amata aguranwa itabi”.Uyu munyamideli wo muri Tanzaniya, Wema Sepetu na we yashyizeho milliyoni 2 zose ku muntu uzamubonera imbwa ye yakundaga akayibura.

Wema Sepetu yerekanye agahinda afite ko kubura imbwa ye yakundaga cyane, bityo atanga amatangazo ku mbuga nkoranyambaga ko arangisha imbwa ye kandi ko uzayibona azabona ibihembo bishimishije. Yavuze ko iyo mbwa uhuye nayo ukayihamagara izina “Vanilla cyangwa Manunu” ihita ibyumva.

Wema Sepetu mu butumwa yashyize kuri instagram yagize ati: “Imbwa yanjye yabuze, ahantu hose wayibona wambabarira ukabimenyesha, kandi harimo n’igihembo,cyavuye kuri millioni imwe ubu ni ebyiri”. Uyu mukinnyi wa filime ntiyatangaje niba ari Miliyoni z’amashilingi cyangwa andi, gusa bivugwa ko ari Amashilingi akoreshwa mu gihugu cyabo cya Tanzania.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu uyu mukobwa mwiza utagira amaguru akora bitunguye abantu|bavugaga ko azapfa mu minsi irindwi.

Inkuru ibabaje yaraye ibaye ku mukinnyi ukomeye wa PSG.