Ku wa 3 Werurwe 2025, Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (ICE) rwatangaje ko rwafashe Dieudonné Ishimwe, uzwi nka Prince Kid, w’imyaka 38. Yari yarahunze ubutabera bw’u Rwanda aho yashinjwaga icyaha cyo gufata ku ngufu. Ishimwe yafatiwe mu mujyi wa Fort Worth, muri Texas, kandi amakuru y’ifatwa rye yacicikanye cyane ku wa 9 Werurwe 2025.
ICE yatangaje ko Ishimwe yari yarinjiye muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko ariko nyuma aza kurenga ku mategeko y’icyo gihugu. Urwego rw’Ubugenzacyaha muri Amerika (FBI) rwagize uruhare runini mu kumufata. Leta y’u Rwanda yari yaramushyiriyeho impapuro zimuta muri yombi ku wa 29 Ukwakira 2024, binyuze mu Ubushinjacyaha Bukuru.
Josh Johnson, Umuyobozi w’agateganyo wa ICE mu ishami rishinzwe gukurikirana no kwirukana abinjira mu buryo butemewe, yavuze ko Amerika idashobora kwihanganira abanyabyaha bagerageza guhunga ubutabera. Yavuze ko bazakomeza gukorana n’inzego z’umutekano zo mu bindi bihugu kugira ngo abo bantu bafatwe kandi birukanwe. Kuri ubu, Ishimwe afungiye muri ICE ategereje icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda.
Ku wa 10 Werurwe 2025, RIB yerekanaga abantu 7 bakurikiranyweho ibyaha by’ubwambuzi bushukana, maze itangazamakuru ribaza ku ifatwa rya Prince Kid. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko nta itangazo ryemewe bari babona kuri icyo kibazo, bityo ko bazatanga amakuru yemewe mu gihe gikwiye.
Prince Kid yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 5 ku wa 13 Ukwakira 2023 n’Urukiko mu mujyi wa Kigali, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya undi ku gahato. Nubwo yahakanye ibirego ndetse bamwe mu bakobwa bamushinjaga bagaragaje inyandiko zemeza ko batigeze bahohoterwa, urukiko rwavuze ko izo nyandiko zidafite agaciro kemewe mu mategeko.