Hashize iminsi havugwa umubano udasanzwe hagati y’umuraperi Rick Ross na Hamisa Mobetto wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz, aho baherurse kugaragara barya iraha i Dubai benshi bakemeza ko bari mu rukundo. Kuri ubu uyu mugore yamaze gutangaza ko bahujwe n’akazi gusa nta rukundo bafitanye.
Iby’urukundo rwa Rick Ross na Hamisa Mobetto byavuzwe cyane nyuma y’aho uyu muraperi yagiye agaragaza ko yabengutse uyu mugore w’abana babiri akanashyira ibitekerezo ku mafoto ye anyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Byageze aho bifata indi ntera bakaganirira ashashyirwa ibitekerezo ku mafoto uyu mugore yabaga yashyize kuri Instgram ye. Hari n’aho yamusabye kuza kumusura muri Amerika maze uyu mugore atazuyaje avuga ko yiteguye kandi yamaze gupakira.
Aba bombi inkuru zimaze iminsi zibavugwaho ni izijyanye n’ukuntu bahuriye i Dubai bagasangira iraha bakagirana ibihe byiza ariko mu buryo bw’ibanga rikomeye. Kugeza ubu iby’urukundo rwabo bisa n’aho byahinduye isura.
Nyuma yo kugirana ibihe byiza i Dubai, Rick Ross wibwiraga ko ari mu rukundo Hamisa Mobetto yamukuriye inzira ku murima avuga ko atari mu rukundo nawe ahubwo bahujwe n’akazi.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye umunyamakuru w’impuguke mu bya Show biz muri Tanzania nk’uko galaxyfm.co.ug yabigarutseho cyo kimwe n’ibindi bitangazamakuru.
Hamisa Mobetto abajijwe niba ari mu rukundo na Rick Ross mu mvugo ye yahise akurira uyu muraperi inzira ku murira ati ”Oya, ntabwo ari byo”. Yakomeje ashimangira ko atari mu rukundo na Rick Ross ahubwo bahujwe n’akazi.
Yagize ati “Ni ibijyanye n’akazi ariko ntabwo ari byo abantu batekereza, duhujwe n’ubucuruzi”. Yongeyeho ko Rick Ross ari umuntu umufasha kandi akanamutera akanyabugabo.