Kylie Jenner na Travis Scott bamaranye igihe kitari kinini mu rukundo rwabo barimo kuvugisha imbaga nyamwinshi kubera amafoto bagenda basangiza abakunzi babo bari kumwe bagirana ibihe byiza by’urukundo rwabo.

Nubwo abantu benshi bagenda bibaza ku by’urukundo rwa Kylie Jenner na Scott Travis bahwihwisa ko baba baramaze gukora ubukwe gusa amakuru afitiwe gihamya nuko Kylie Jenner na Scott batarakora ubukwe kuko bamaze amezi make bakundana kandi Kylie Jenner aracyari muto cyane kuko afite imyaka 19 yonyine itamwemerera gushaka umugabo.