Umuhanzi Alikiba uri mu bakunzwe cyane mugihugu cya Tanzania, araregwa n’umugore we, Amina Khalef ukomoka mugihugu cya Kenya, ashaka ko batandukana kuko uyu mugabo yananiwe inshingano z’urugo.
Alikiba na Amina bakoreye ubukwe i Mombassa mugihugu cya Kenya mu 2018, ni ubukwe budasanzwe bwari bwatumiwemo n’abayobozi bakomeye muri guverinoma ya Kenya.
Alikiba araregwa ibyaha bitandukanye harimo no guta umugore we ntabashe kuba yamugaburira.
Uyu muhanzi yahawe icyumweru kimwe kugirango abe yamaze kwisobanura ku birego ashinjwa n’umugore we.
Mubyo umugore wa Alikiba yamushinje harimo, guta urugo, gutukana no kutaganiriza umugore we uko bikwiye nk’umuntu bashakanye.
Icyemezo cyo mu rukiko rwa Kadhi i Mombasa kigira kiti: “Niba udashoboye kwitaba mu gihe cyavuzwe haruguru, urega ashobora gukomeza ikirego n’urubanza rwatanzwe udahari.”
Khalef agira ati: “Uregwa (Ali Kiba) yasebeje ishyingiranwa ryacu no gusuzugura muruhame, ubuhemu hamwe n’abagore batandukanye yirengagije isezerano twagiranye.”