in

NdababayeNdababaye

Ibyo wamenya kuri ya nkumi y’ikizungerezi ikomeje gushyira mu byago ibyamamare nyarwanda.

Manzi Shalon, ni izina ryavuzwe cyane mu myidagaduro, ni nyuma y’uko abahanzi babiri bafunzwe kubera we, none n’umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Kwizera Olivier akaba yarasezerewe mu mwiherero kubera ikiganiro yari yaraye agiranye n’uyu mukobwa kuri Instagaram.

Shalon Manzi uzwi nka Shazz.91 ku mbuga nkoranyambaga, bwa mbere yumvikanye mu myidagaduro ubwo hafungwaga abahanzi Kevin Kade, Davis D n’umufotozi Habimana Thierry kubera we.

Hari muri Mata 21, Habimana Thierry yafunzwe azira kuba yarasambanyije Shalon tariki ya 19 Mata 2021 ubwo yamutahagana bavuye mu birori ngo agiye kumucumbikira kuko amasaha yari yabafashe, bararanye ku buriri bumwe, ibyo byose bikaba ataruzuza imyaka y’ubukure ibintu abantu benshi batemeranyaho aho bavuga ko ahubwo uyu mukobwa ashobora kuba avuka mu muryango ukomeye.

Muri iki kirego cy’aba bahanzi bamwe mu bantu bagiye banuganuga ko uyu mukobwa ubwo bamujyanaga kumupima kuri Laboratwari nkuru y’igihugu kureba ko bamusambanije, ngo basanze inzira ari nyabagendwa ibintu bavuga ko byagabanije igitutu kuri ba Davis d, Thierry na Kade.

Davis D yaregwaga icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gusambanya uyu mwana utarageza imyaka y’ubukure(icyo gihe niko byavugwaga) aho byabereye iwe mu rugo bigakorwa na Kevin Kade, ngo uyu mukobwa akihagera Davis D yarasohotse abaha rugari, byabaye tariki ya 18 Mata 2021.

Yongeye kugaruka mu itangazamakuru mu ntangiriro z’uku kwezi aho yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ya Jules Sentore yitwa ‘Iyizire’, uyu muhanzi yatangiye kuvugirwaho n’abantu bamubwira ko yakoresheje umwana utarageza imyaka y’ubukure ko nareba nabi ari bufungwe.

Shalon Manzi yakoze mu mitwe ya benshi nyuma y’uko Kwizera Olivier baraye bagiranye ikiganiro cya ‘Live’ kuri Instagram yirukanwe mu mwiherero w’Amavubi yarimo, ni mu gihe bitegura imikino 2 yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 u Rwanda ruzakinamo na Mali na Kenya mu kwezi gutaha.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye bavuga batebya ko uyu mukobwa bashatse bamwirinda dore ko ngo umu star wese umuvugishije cyangwa se ugiranye nawe umubano udasanzwe ngo bitamugwa amahoro.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Live #Afrobasket: Rwanda 🇷🇼 vs 🇨🇩 DRC

Ibimenyetso simusiga byarekana ko umuntu urimo kwegera urupfu.