Iyi hoteli yakira abantu b’igitsinagore gusa yitwa Som Dona Hotel iherereye mu gihugu cya Espagne ,igenewe abagore n’abakobwa gusa bafite hagati y’imyaka 14 kuzamura.Iyi hoteli ifite ibyumba 39 ,pisine,isomero ndetse ikagira akabarigaherereye ku gasongero kayo.Iyi hoteli y’inyenyeri enye yashyizweho kugirango itange ubwidagaduro ku bantu b’igitsina gore bose bifuza kuruhuka mu mutwe mu rwego rwo kujya kure y’imvune baba bahuye nazo buri munsi.
Iyi Hoteli ifite sevisi nziza cyane,ndetse inakora byinshi bisanzwe bikorwa n’andi mahoteli harimo nka massages ,gutunganya umubiri nibindi.Iyi hoteli yiyemeje guteka amafunguro gakondo yo muri iki gihugu.
Ubuyobozi bw’iyi Hotel buvuga ko buhaye ikaze abantu bose b’igitsinagore mu ngeri zose,bafite amahitamo atandukanye ku byerekeye ibitsina(LGBT),izajya yakira abakerarugendo.baturutse ku mpande zitandukanye ku isi,ababyeyi,abakobwa ndetse n’amatsinda y’abagore atandukanye.
Ubuyobozi bw’iyi hotel buvuga ko bashyizeho iyi hotel nyuma y’ubushakashatsi bakoze bagasanga hari abagore bifuza kujya muri hoteli zakira abagore gusa.Icyumba cyo muri iyi hoteli kukiraramo bigusaba kwishyura amapound 64 ni ukuvuga arenga ibimbi 65 mu manyarwanda.