in

Ibyo wamenya ku mateka n’inkomoko y’ukwezi kwa buki benshi bajyamo nyuma yo gukora ubukwe.

Ukwezi kwa buki ni ikiruhuko gifatwa n’abantu babiri bakimara gushyingirwa, mu buryo bwo kwishimira urugendo rushya rw’ubuzima batangiye. Mu bihe bya none, ukwezi kwa buki kwizihirizwa ahantu hadasanzwe kandi hashimishije bitewe n’ubushobozi bwa buri bamwe. Ese ukwezi kwa buki kwatangiye gute?

Amateka agaragaza ko mu ntangiro, iki gihe cy’ukwezi kwa buki ntaho cyari gihuriye n’iminsi igize ukwezi dusanzwe tuzi, ahubwo cyari ikigereranyo cy’uburyo urukundo rw’abantu babiri bagishakana rugenda rusa n’urugabanuka nyuma y’uko bamaze kugera mu rugo ndetse n’uburyo umwe yitaga ku wundi rimwe na rimwe bikagenda bigabanuka.

Ibi rero bakabihuza n’ibihe by’ukwezi (Phases of the moon) uku tureba mu kirere, bigaterwa kandi n’uko ukwezi kwamurikaga neza cyane, nyuma y’iminsi micye kukagenda kugabanuka mu ngano ari na ko kugabanya urumuri kugera kubuze burundu.

Mu muco wo mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi cyangwa se uburayi muri rusange, umuco w’uko abageni bakimara gushyingirwa bajya mu cyiruhuko ari bombi bonyine, watangiye gusakara ahagana mu kinyejana cya 19 uhereye mu gihugu cy’Ubwongereza.

Muri icyo gihe ababaga bashyingiwe bo mu miryango ikomeye (upper-class) bafataga urugendo, rimwe na rimwe baherekejwe na bamwe bo mu miryango yabo babaga batarabonye uburyo bwo gutaha ubukwe.

Guhera mu 1820 uyu mugenzo waje gukwira mu bihugu byose by’uburayi nyuma Abafaransa bawita gutembera mu buryo bw’Abongereza (voyage à la façon anglaise).

Umunyamateka w’umwongereza witwa Robert Green yagaragaje ko ukwezi kwa buki nk’ikiruhuko kivanze no gutembera ahantu nyaburanga tuzi ubu bikorwa n’abageni bakimara kubana, byatangiye ahagana mu 1952.

Nanone kandi hari andi mateka agaragaza ko igihe cy’ukwezi kwa buki cyaba gifite inkomoko mu kinyejana cya 5, ubwo mu bihugu byinshi abantu babaga bamaze gukora ubukwe bahabwaga ikinyobwa kitwa mead mu gihe cy’ukwezi kose bakimara gusezerana.

Iki kinyobwa kitwa mead kiri mu bwoko bw’ibisindisha, kikaba gikozwe ahanini n’ubuki, amazi umusemburo (yeast), n’umutobe w’imbuto nk’inkeri amacunga n’izindi. Mead yazanwaga n’abatashye ubukwe nk’impano bageneye abageni, ariko nta wundi muntu wabaga yemerewe kuyinywaho.

Iki kinyobwa cyahabwaga abantu bagishakana kuko bavugaga ko kifitemo ubushobozi bwo kongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Gusa kuri ubu ijambo ukwezi kwa buki (honeymoon) rifite ubusobanuro bwiza n’ubwo byatangiye bivuga uburyo urukundo rw’abantu babiri rugenda rugabanuka nyuma yo kubana.

Mu mwaka wa 2015 abashakashatsi bagaragaje ko kujya mu kwezi kwa buki bigabanya ku rugero rwo hejuru ibyago byo gutandukana hagati y’abantu bamaze gushyingiranywa.

Hari igihe rero abashakanye batumvikana ku hantu bombi bagomba kujya mu gihe cy’ukwezi kwa buki, umwe yifuza aha undi yifuza hariya. Muri iki gihe hari uburyo bumaze kumenyeka nka Solomoon cyangwa Unimoon, aho nyuma yo kutumvikana ku hantu ho kujya buri umwe mu bamaze gukora ubukwe afata inzira akajya gutemberera aho ashaka, na mugenzi we akajya ahandi yumva ashaka, bakajya bakomeza kuganira bisanzwe nk’abakundana ariko batari ahantu hamwe.

Ubu buryo bwo kujya mu kwezi kwa buki umuntu ari wenyine bwadutse muri iki kinyejana turimo cya 21, by’umwihariko bitijwe umurindi na zimwe muri Filime zerekanaga ko ibyo bintu bishoboka harimo nk’iyitwa Sex and the City yasohotse mu 2008, iyitwa Like Father yo mu 2018 n’izindi.

Source:inyarwanda

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

APR yirukanye Ishimwe Kevin wari wahagaritswe by’agateganyo

Niba ushaka kuryoherwa no gutera akabariro irinde gukora aya makosa.