in

Ibyo umugore wa Justin Bieber yamuvuzeho.

Hailey Bieber, umugore w’umuhanzi Justin Bieber, yanyomoje amakuru yavugaga ko umugabo we amufata nabi, aboneraho kugaragaza ko uburyohe bw’urukundo afitanye n’uyu mugabo w’imyaka 27, ‘rwuzuye kandi rubanyuze bombi.’

Hailey usanzwe yerekana imideli, yatangiye kubana na Justin Bieber mu 2018, nyuma y’uko uyu muhanzi yari amaze igihe anyura mu bihe byaranzwe no gukoresha ibiyobyabwenge, ibintu byanagize ingaruka zikomeye ku mwuga we w’ubuhanzi.

Mu rukundo rw’aba bombi, bakunze kujya bashyira hanze amafoto bigaragara ko bishimye, icyakora bagakunda kuvugwaho kutabana neza, ndetse byigeze kuvugwa cyane ko Justin Bieber afata Hailey w’imyaka 24.

Mu kiganiro yahaye Demi Lovato nawe uri mu bahanzi bakunzwe muri Amerika, Hailey yavuze ko urukundo rwe na Bieber ruhagaze neza kandi rukura buri munsi.

Yagize ati “Ngira amahirwe yo kubana n’umuntu unyubaha cyane, agatuma buri munsi numva ndi umuntu udasanzwe. Rero iyo mbonye ibyo abantu batuvugaho, birantangaza, buri wese utuzi azi ko ari uko bimeze.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Tom Close yeretse abafana be abana be 5 (ifoto)

Umukinnyi wa As Kigali yatsinze igitego agitura umukunzi we utwite (Amafoto)