in

Ibyo Perezida Paul Kagame yemereye abo mu Biryogo i Nyarugenge byashyizwe mu bikorwa none bari kubyinira ku rukoma

Abaturage bo mu Kagari ka Biryogo mu Karere ka Nyarugenge, bategerezanyije amatsiko isoko bemerewe na Perezida Paul Kagame, ryatangiye kubakwa.

Iri soko rigiye kubakwa mu Biryogo rizaba rifite amagorofa atanu n’ibyumba birenga 150 birimo n’ibibanza byagenewe abakoraga ubucuruzi bwo mu kajagari.

Rizaba rifite kandi aho guparika imodoka ndetse na restaurants abarikoreramo bashobora gufatiramo amafunguro.

Bamwe mu baturage babwiye IGIHE ko bagorwaga cyane n’uko bakoraga ingendo ndende bajya guhahira mu yandi masoko.

Kuri ubu ngo bari mu byishimo bikomeye kubera ko bagiye kubona isoko hafi y’aho batuye.

Uwase Zaituna yagize ati “Twarabyishimiye cyane kuko umuntu yategaga akajya guhahira Kimisagara cyangwa mu isoko ry’i Nyamirambo rimwe na rimwe wanabura ibyo ushaka ukajya no mu ryo mu Mujyi.”

Umuturage witwa Karimu yagize ati “Biryogo ni Umujyi rero kuba nta soko natwe ry’icyitegererezo twagiraga byaturyaga ahantu nk’abasirimu ku buryo tutazarota rirangiye.”

Yongeyeho ko iri soko niryuzura abarikoreramo bose bazajya babona inyungu nyinshi bitewe n’aho riherereye cyane cyane ko riri hafi y’agace ka ‘Car Free zone’ kazwi nko mu marangi kuko gakunze gutembererwamo n’abantu benshi.

Ushinzwe ibikorwa byo kubaka iri soko, Nyandamu Janvier, yavuze ko rizuzura mu 2025.

Perezida Kagame yemereye iri soko abaturage bo mu Biryogo mu 2022, ubwo yahanyuraga ari muri siporo rusange, abaturage bakamugezaho iki cyifuzo.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo wari umaze guhomba miliyoni zirenga 70 azijyana muri Betting, nawe yaje guhirwa maze banga kumuha amamiliyoni ye yatsindiye – VIDEWO

Umunyamakuru Tidjara Kabendera wahoze kuri RBA yatunguriwe mu iduka rye [videwo]