Ku munsi w’ejo hirya no hino mu bice bitandukanye by’u Rwanda ndetse no ku isi yose muri rusanga abantu barimo bizihiza umunsi mukuru w’abakunda uzwi nka Saint Valentin. Abastar bo mu Rwanda batandukanye bakaba rero barizihije uyu munsi w’abakunda boherereza ndetse banakira impano zitandukanye bagenewe n’abakunzi babo.
Bamwe muribo yewe nibwo banaboneyeho kwerekana ku mugaragaro abakunzi babo dore ko kenshi na kenshi inaha usanga bakunze kubihishahisha. Akaba ari muri urwo rwego rero na Miss Phiona Umwiza wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2020 yasabwe na bagenzi be barimo Miss Umutesi Denise na Miss Umuratwa Kate kuzabereka umukunzi we kuri saint Valentin.
Ibi rero bakaba barabimusabye muri video bafashe bari kumwe aho bamusaba ko yazamuzana kuri saint Valentin kuko bair bumvikanye ko bazasohokera hamwe bose icyarimwe muri Hotel ya The Manor iherereye hano mu mugi wa Kigali.
Ku munsi w’ejo rero nuko bari babyumvikanye aba bakobwa bakaba barahuriye muri iyo Hotel nkuko bigaragazwa na video zitandukanye bashyize kuri social media bakoresha, benshi mu bafana ba miss Phiona bakaba bari bategereje kureba ko yari yazanye nuwo mukunzi we nkuko bacuti be bari babimusabye gusa ntiyigeze amwerekana, ahubwo yashyizeho amafoto atatu yongeraho amagambo agira ati : “Meet my valentine in the third picture” gusa mu byukuri iyo foto ya gatu yavuga nta munzi we wari uriho ahubwo hari hariho impano zitandukanye yahawe ku uyu munsi w’abakundana.
Ibi bakaba byatumye abafana be bibaza niba koko Boyfriend yari yaje nawe muri The Manor akaba ariwe wamuhaye izo mpano cg se niba ahubwo ari bacuti be aribo baba bazimuhaye, doreko bo bari bemeye ko bazanye n’abakunzi babo.