in

Ibyo ku ishuri bikomeje kugorana! Abanyeshuri biga mu mwaka wa Kane bakubise umuyobozi w’ishuri wabahaye igikoma kitagira isukari

Ibyo ku ishuri bikomeje kugorana! Abanyeshuri biga mu mwaka wa Kane bakubise umuyobozi w’ishuri wabahaye igikoma kitagira isukari.

Deregiteri w’ikigo cya Segonderi cyitwa God Bura, giherereye ahitwa Homa Bay muri Kenya. yakubiswe n’abanyeshuri bamuziza kuba yarategetse abatetsi guteka igikoma kitarimo isukari.

Uyu mu Deregiteri witwa Collians Omond, yakubiswe bikomeye n’abanyeshuri biga mu mwaka wakane w’amashuri y’isumbuye ubwo bamusanga iwe murugo ku wagatanu w’icyumweru dushoje bamuziza ko bahawe igikoma kitagira isukari.

Amakuru avuga ko abo banyeshuri bamusanze iwe mu rugo bamuhata imigeri n’inshyi ku buryo byamuviriyemo kujyanwa mu bitaro igitaraganya kubera ko yari yababaye mu gatuza.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abarimu muri Kenya witwa Paul Mbara, yanenze icyo gikorwa cyakozwe nabo banyeshuri kuko atariyo nzira bari bukoreshe bagaragaza ibibazo byabo.

Kugeza ubu Polisi yatangiye Iperereza ngo hamenyekane intandaro y’icyo kibazo cyatumye abo banyeshuri bakubita uwo uwo muyobozi w’ikigo.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Faustinho yanenze urwego rw’imikinire ya rutahizamu wa Rayon Sports w’umunyamahanga avuga ko adakwiye gukinira iyi kipe ahubwo ko akwiye kujya mu ikipe y’abato akitozanya na ba Petit Messi

Polisi y’u Rwanda yafashe wa mushoferi wari utwaye imodoka akaza gukora impanuka aho bumushyizeho igipimo bagasanga yaruhaze