in

Ibyo Kanye West yakoreye amazina ye.

Umuraperi Kanye Omari West wamamaye nka Kanye West yamaze kongera izina ‘Ye’ mu mazina nk’uko yari amaze igihe abiharanira.

Umucamanza Mukuru w’Urukiko rw’i Los Angeles, Michelle Williams, yamaze kwemeza izina ‘Ye’ nk’irya Kanye West, nyuma y’ubusabe uyu muraperi yari yatanze muri uru rukiko.

Ku wa 24 Kanama nibwo Ye yari yasabye ko yakwemererwa n’amategeko ko iri zina ari irye, avuga ko ashaka guhindura izina kubera impamvu ze bwite.

Kanye West w’imyaka 44 yemerewe Ye nk’izina nyuma yaho muri Kamena 2018 yari yasohoye album yise ‘Ye’. No ku mbuga nkoranyambaga niryo yakoreshaga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amashusho y’umunsi : Miss Uwicyeza Pamella arimo kubyina nyuma yo kwambikwa impeta.

Nonaha i Nyabugogo : Inkongi y’umuriro irahatwitse harakongoka||umuntu ahiriyemo(Video)