Umugabo n’umugore bo muri Californiya ya Leta ZUnze Ubumwe z’Amerika, bashoye ikirego barega ivuriro nyuma yo gutwita umwana utari uwabo.
Ibi byabaye ubwo uyu muryango wahabwaga igi ritari iryabo ngo umugore aritwite.
Intandaro y’ibi byose ni icyo bita In Vitro Fertilization, aho intangangabo ihuzwa n’intangangore muri laboratoire, maze bigakora igi. Nyuma, iri gi niryo rishyirwa mu mura w’umugore maze agatangira urugendo rwo gutwita.
Bivugwako rero, iri vuriro ryaba ryaribeshye maze rikavanga amagi maze uyu muryango ukabona igi ritakomotse ku ntanga zabo.
Uyu muryango, Daphna na Alexander, bavuga ko babyaye muri Nzeri 2019 maze babyara umukobwa udasa na bo. Nyuma yo gupima ADN (DNA), basanze umwana batwise atari uwabo. Ku bw’amahirwe, babonye undi muryango wabatwitiye umwana maze barongera bagurana abana.
Ntabwo aribwo bwa mbere guhinduranya abana bibaho mu gihe hakoreshejwe uburyo bwa IVF mu kugerageza kubyara.
Dore uko urubanza ruteye
Uyu muryango urega ikigo cy’imyororokere giherereye i Los Angeles, ikigo cya Californiya gishinzwe ubuzima bw’imyororokere (CCRH), ndetse no muri Laboratwari ya VitroTech, laboratoire.
Nubwo muri ariya masosiyete aregwa nta nimwe yagize icyo utangaza, biteganyijwe ko bizakomera kwikura muri uru rubanza. Akenshi imanza nkizi zisiga hishyuwe amafaranga atagira ingano.
Tukwibutse ko uburyo bwo guhuriza intanga muri Laboratwari maze zigahabwa umugore agatwita, ari uburyo buboneka mu Rwanda. Akenshi ni uburyo bwifashishwa n’abagore bafite nk’imiyoborantanga yazibye.