in

Ibyo Imana yakoreye Minisitiri wamaze amasaha 12 mu nyanja ntazabyibagirwa.

Umwe mu bagize Guverinoma ya Madagascar yashimye Imana nyuma yo kurokoka impanuka y’Indege yaguye mu Nyanja akamara amasaha 12 ari koga.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya Polisi muri Madagascar, Serge Gelle yarokokanye n’abandi bayobozi babiri mu nzego zishinzwe umutekano bari kumwe muri iyo ndege ya kajugujugu.

Aba bayobozi bari muri iyo ndege bari mu gikorwa cyo gushakisha ubwato bwarohamye mu Nyanja mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’iki Gihugu cya Madagascar.

Nyuma yo kurokoka akoresheje ingufu nyinshi, Serge Gelle yavuze ko yishimiye kuba Imana yanze kumurekura. Ati “Nticyari igihe cyanjye cyo gupfa.”

Uyu Minisitiri Gelle wavuze aya magambo ari mu ngobyi bashyiramo abantu barembye cyane, yavuze ko yifuzaga ko ayo mashusho agera ku muryango we ukamenya ko akiri muzima.

Yagize ati “Abo dukorana bayibone, abagize guverinoma bayibone. Ndi muzima kandi meze neza.”

Umuyobozi wa Polisi ya Madagascar, Zafisambatra Ravoavy yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko Bwana Gelle yakoresheje imwe mu ntebe zo muri kajugujugu nk’ikintu cyo gutuma areremba ku mazi.

Yagize ati “Buri gihe yabaga afite imbaraga mu mikino, kandi yakomeje uru rwego ari na Minisitiri, nk’aho ari umuntu w’imyaka 30… afite ubushobozi butangaje cyane bwo kuguma atuje mu bibazo bikomeye.”

Gelle kandi mbere yo kugirwa Minisitiri, yabaye Umupolisi mu gihe cy’imyaka 30.

Ubu bwashakishwaga n’aba bayobozi, bwarohamye ku wa Kabiri w’iki cyumweru aho bivugwa ko bwaruhamiyemo abantu 39.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yakoze ibintu bidasanzwe ubwo yasohokanaga na bagenzi be bafite abakunzi we ntawe afite (video)

Ishyano: umusore yaguye mu kantu ubwo yajyaga mu bukwe agasanga umugeni ni uwari umukunzi we.