in

Ibyo Bruce Melodie yabwiye abana be.

Umuhanzi Bruce Melodie udakunze kugira byinshi avuga ku muryango we cyane cyane ku mbugankoranyambaga yavuze ko abana be ari impano zigitangaza yagenewe n’Imana.

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, rukurikirwa n’abarenga ibihumbi magana 500, yashyizeho ifoto y’abana be ayiherecyesha amagambo akomeye.

Yagize ati:”Britta na Ayah, Impano z’Igitangaza” bigaragaza ko yari yishimiye kuba hamwe n’abana be. Muri iyi minsi, Bruce Melodie akaba akomeje imyiteguro y’ibitaramo afite ku migabane itandukanye. Ibyamaze kumenyekana amatariki, akaba ari ibyo muri Asia na Amerika, aho kuwa 08 Ukwakira 2021, azataramira ku mugabane wa Amerika mu gihugu cya Canada, ahitwa Edmonton, mu gitaramo cy’iserukiramuco azahuriramo na Harmonize.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Amb. Joseph Habineza

Live #Afrobasket: Rwanda 🇷🇼 vs Guinée 🇬🇳