Umugabo w’umukire yajyanye imodoka ye ihenze mu cyaro maze abaturage bayikorera ibya mfura mbi.Nyiri Mercedes Benz yinubiye kuri interineti kubera ibyakorewe imodoka ye igihe yayihagarikaga mu giturage.Yagaragaje ko bayitegesheje umucanga n’amabuye yacukuwe mu kirombe.
Uyu mugabo avuga ko atashoboraga guhagarara hafi y’urugo rwe kubera ko umuhanda we wari urimo gusanwa, bityo ahitamo kubikora ahantu yibwiraga ko ari byiza ko agaruka akabona imodoka ye imeze neza
Ikigaragara ni uko abaturage bakoresheje umucukuzi kugira ngo bacukure hasi ku modoka kandi bakoresheje ibyacukuwe kugira ngo bahagarike imodoka ye.
Uyu mugabo yasangiye videwo kuri interneti agaragaza akaga yahuye nako.
