Fridaus wabyaranye na Ndimbati impanga ndetse akaba ariwe wari watumye afungwa kubwo kuba barabyaranye uyu mukobwa atari yuzuza imyaka y’ubukure, yavuze ko yiteguye neza kwakira Ndimbati uherutse gufungurwa.
Mu magambo ye yavuze ko kuba Ndimbati afunguwe ari amahirwe kuri we kuko yizeye neza ko azamufasha bakarera umwana babyaranye ndetse akamufasha kubaha uburere bwiza bitandukanye n’uko yari kuzabyishoboza wenyine.
Fridaus Kandi yavuze ko kuba Ndimbati yarakiriwe muri buriya buryo budasobanuye urukundo kuko abenshi mu bamwakiriye babaga bishakira amakuru n’aho baza gukura amagambo.
Fridaus Kandi yakomoje ku kuba azareka Ndimbati akishyira akizana mu burenganzira bwe agategereza Igihe azaterera intambwe agana kwa Fridaus kugira ngo mu bushobozi bwabo barebe uko barera aba bana 2 b’impanga babyaranye.