Ibyo abahanzi nyarwanda basize bakoreye i Burundi byanditswe mu bitabo(AMAFOTO)
Abahanzi Nyarwanda barimo Mike kayihura, Ish Kevin , Okkama, Ross Kana, Kevin Kade, Logan Joe na Shemi bakoreye igitaramo cy’amateka i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.
![](https://yegob.rw/wp-content/uploads/2023/07/FB_IMG_16884012984668189.jpg)
![](https://yegob.rw/wp-content/uploads/2023/07/FB_IMG_16884012705511727.jpg)
Ni igitaramo yahawe izina rya ’East Coast Coachella Festival’ cyabereye ku nkengero z’Ikiyaga cya Tanganyika ahitwa World Beach, mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki 3 Nyakanga 2023.
![](https://yegob.rw/wp-content/uploads/2023/07/FB_IMG_16884012837865796.jpg)
Iki gitaramo cyateguwe na Sosiyete ya 1:55AM Ltd, yashinzwe n’Umushoramari Coach Gaël, kikaba cyarahuriranye n’umunsi Abarundi bishimira imyaka 61 ishize babonye Ubwigenge.
![](https://yegob.rw/wp-content/uploads/2023/07/FB_IMG_16884012614609083.jpg)
Iki gitaramo kiri mu byaranze weekend dore ko bizwi ko Abarundi bari mu bantu bazi kuryoshya ikirombe ndetse bakaba basusurukijwe bikomeye.