Iby’inyarugenge nti byoroshye: Umuhungu ari kugerekwa ho inda n’umukobwa batari baryamana (ari kwibaza niba uwo mukobwa yaba yarayinyoye mu mazi)
Burya koko umutwe umwe wigira inama yo gusara ni n’ayo mpamvu umusore uri guca mu ihurizo rikomeye yasabye ko yagirwa inama bikiri mu maguru mashya.
Yagishije inama agira ati: ” NAKUNDANYE N’UMUKOBWA IGIHE KINGANA NK’UMWAKA, HASHIZE IGIHE AKAJYA ABWIRA ABABYEYI BE NANJYE AKAMBWIRA KO NAMUTEYE INDA KANDI RWOSE NTABWO TWIGEZE TURYAMANA, NIYO MUBAJIJE IMPAMVU ANSHINJA KO NAMUTEYE INDA KANDI AMBESHYERA ,AMBWIRA NABI BIKAMBABAZA , AKAMPAMAGARA ANSABA AMAFRANGA, ABABYEYI BE YARABABESHYE KO ARI NJYE WAYIMUTEYE KUKO YARANSURAGA TUKANIRIRANWA ARIKO NTITWIGEZE TURYAMANA, UWAYIMUTEYE NDAMUZI, ESE NKORE IKI NGO AREKERA AHO KUNTESHA UMUTWE ! UKURI KUJYE HANZE AMPE AMAHORO,
Mungire Inama y’ICYO NAKORA!
Mureke abyare ibibimo by’umwana nibyo bizabakiranura; kandi niba nawe aziko akubeshyera ubwo nibimuhama ikiguzi niwe uzacyishyura.None se uwo wundi uvuga ko ariwe wamuteye inda wabibwiwe n’iki?wabimenye ute?niba ufite ibimenyetso ubibike neza mu gihe cyo gupima umwana na nyuma y’aho nibakujyana mu rukiko uzabyerekane.