in

Ibyabaye kuri uyu mugore wari warabeshywe ko azapfa atabyaye biratangaje.

Uyu mugore tugiye kubabwiraho, abahanga mu by’ubuzima bw’umuntu bigeze kumutsembera bamubwira ko atazigera abyara mu buzima bwose azamara ku isi gusa byarangiye ababyaye abana benshi cyane.

Madamu Satu Nordling Gonzalez ukomoka mu gihugu cya Suede, ubu ni umu mama wishimye cyane w’abana 10 bose. Uyu yatangaje abantu kubera ko aba bana bose yababyaye mu gihe cy’imyaka 13 gusa, kuko yavuze ko mu myaka 14 ishize ntakandi kazi yakoze uretse gutwita. Uyu mugore w’imyaka 35 yavuze ibi ku rubuga rwe rwa Instagram aho yanashyizeho amafoto y’abana be bose uko ari icumi kuva ku mutoya ufite amezi ane kugeza ku mukuru ufite imyaka 13.

Uyu mugore wibereye mama guma murugo bitewe no gutwita umusubirizo, yatwaye inda ya mbere afite imyaka 21, akaba yarayitewe nuwo mugabo babana ubu witwa Andres ukomoka muri Uruguay. Icyakora mu gutwita bwa mbere yaje kugira ikibazo ku mura umwana yari atwite arapfa inda ivamo ityo, kuburyo byamugoye gutwita inda zakurikiyeho. Icyo gihe abaganga bamubwiye ko atazongera kubyara ukundi. Icyakora nyuma yaje gukira yongera gutwita kugeza ubwo umwana wabo wa mbere witwa Nicole yavutse muri 2008.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto y’abanyarwandakazi yatwitse kurusha ayandi muri iki cyumweru

Inkuru nziza ku bafana b’umupira w’amaguru bose