in

Ibyabaye ku mugore wari utwite inda nkuru ari mu ndege ni igitangaza

Umugore wo muri Ghana wari mu ndege yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashwe n’ibise ndetse ahita yibaruka uruhinja mu gihe indege yaburaga amasaha abiri kugirango izagere ku butaka.

Ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki 30 Mutarama 2022.Nk’uko bigaragara muri videwo yasangiwe na Madamu Nancy kuri Facebook, uyu mugore, ngo yari yarateguye kuzajya muri Amerika muri Gashyantare 2022 ariko biba ngombwa ko afata uru rugendo mbere y’igihe.Ubwo indege yageraga mu kirere yaje gufatwa n’ibise ndetse atabaza asaba ubufasha. Dr. AAnsah-Addo wamufashije kubyara yatangaje ko bakoze ibishoboka byose maze uyu mubyeyi akibaruka umwana w’umuhungu kandi bidasabye kubagwa.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Karabaye : umugore w’indaya akubitiye mu muhanda umugabo baryamanye agashaka gucika atamwishyuye yenda kumwica(Video)

“Mbega umwana, uri keza, uri icyuki….” – Miss Mutesi Jolly mu batangariye ubwiza bw’umunyamakuru Martina wa RBA