in

NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE YEGOKOYEGOKO

Ibiteye ubwoba wamenya ku bwoko bw’aba Surma bakatisha inzembe abakobwa bashaka ubwiza

Abana b’abakobwa bafite kuva ku myaka 12, bo mu bwoko bw’aba Surma batuye mu kibaya cya Omo, muri Ethiopia, bakoresha uburyo budasanzwe kandi buteye ubwoba bashaka ubwiza, aho bikatagura umubiri wose bakoresheje inzembe n’ibindi byuma bityaye cyane baharanira kugira inkovu nyinshi ku mibiri wabo, ibintu bifatwa nk’uturango tw’ubwiza mu muco wabo.

Mu buribwe bukomeye ndetse n’ukwihangana guhambaye, iyo aba bana b’abakobwa bari kubakatagura, birinda kurira cyangwa kugira ikindi kintu bavuga mu gihe icyo gikorwa kirimo kuba kugeza kirangiye.

Umunyamakuru wa Daily Mail, Eric Lafforgue, wageze muri aka gace gatuyemo aba bantu bo mu bwoko bw’aba Surma, yavuze ko igikorwa gifata iminota itarenze 10 aho baba barangije kubakatagura umubiri wose.

Aba bantu bo muri ubu bwoko bemeza ko umwana w’umukobwa utarakorewe iyi mihango afatwa nk’aho ari mubi cyane ku buryo uko yaba asa kose bitamworohera kubona umusore umubenguka.

Umwana w’umukobwa ukomoka muri ubu bwoko bw’aba Surma iyo ageze mu kigero cy’imyaka 10 atangira kwisabira ababyeyi be ko bamukatagura ku mubiri we kuko iyo amaze kurenza imyaka 12 atangira kwiheba kuko aba abona ko hari byinshi abura ndetse akaba yagira n’isoni zo kujya mu ruhame.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Niyonsaba vestine
Niyonsaba vestine
2 years ago

Ndumiwe koko. 0786800920

Ngango fredric
Ngango fredric
2 years ago

Eehhh nihatari biteye ubwoba.0785742578

Umuhanzi Aline Gahongayire aravugwa mu rukundo n’umudiaspora

Video: Umunyamakuru Sandrine Isheja yatemberanye n’abana be muri week-end