Ibitaro bya Muhororo byatanze umurambo utari wo biza kumenyekana waranashyinguwe
Mu Ukwakira 2021, ibitaro by’Akarere ka Ngororero bya Muhororo byavanze imirambo, ba nyiri umurambo baje kuwutwara bahabwa utari wo biza kumenyekana baramaze gushyingura. Ibi byagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye kuwa 30 Kamena 2022.
Mu kugaragaza imitangire mibi ya sirivisi z’ibitaro bya Muhororo, bagaragaje ko byatanze umurambo utari wo bikamenyekana nyuma warashyinguwe.
Ubwo abayobora ibitaro bya Muhororo bari bitabye komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Umutungo n’Imari ya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, PAC, kuri uyu wa 12 Nzeri 2023, Depite Mubalisa Germaine yabasabye gutanga ubusobanuro ku makosa bakoze, yatumye batanga umurambo utari wo, ababwira ko ibyo ari ikibazo ku baturage anababaza impamvu batamenya uwagize ibyago ngo bamuhe umurambo we.
Bakina Alex ushinzwe imari n’Ubutegetsi mu bitari bya Muhororo, yavuze ko ayo makosa yabayeho ariko basanze ari abakozi bagize uburangare, ati “Hari umuryango waje gufata umurambo, mu gihe cyo kuwutanga hatangwa utari wo, hanyuma biza kumenyakana mu gihe barangije gushyingura, habayeho gufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere gukurikirana icyo kibazo uko cyagenze dusanga hari abakozi bagize uburangare.”